Mbere twabonye ko Aburahamu yabonye gukiranuka mu kwizera gusa. Ibi byavuzwe mu nteruro nto igira iti:
Abram yizeraga Uwiteka, maze amushimira ko ari gukiranuka.
Itangiriro 15: 6
Ukwizera ntabwo ari ukwemera ko Imana ibaho
Tekereza icyo ‘kwizera’ bisobanura. Abantu benshi batekereza ko ‘kwizera’ bisobanura kwizera ko Imana ibaho. Twibwira ko Imana ishaka ko twemera ko ihari. Ariko Bibiliya ibivuga ukundi. Igira iti,
Wizera ko hari Imana imwe. Nibyiza! Ndetse n’abadayimoni bizera batyo – kandi bahinda umushyitsi.
Yakobo 2: 19
Hano Bibiliya iragenekereza mu gusobanura ko kwizera kw’Imana ibaho bituma tuba beza nka Sekibi. Nukuri ko Aburahamu yizeraga kubaho kw’Imana, ariko ntabwo aribyo gukiranuka kwe. Imana yari yarasezeranije Aburahamu ko Izamuha umuhungu. Ni uko isezerano rivuga ko Aburahamu yagombaga guhitamo kwizera cyangwa kutabyemera – nubwo yari azi ko afite imyaka 80 kandi umugore we yari afite imyaka 70. Yizeraga ko Imana hari ukuntu izasohoza iryo sezerano kuri we. Kwizera, muri iyi nkuru, bisobanura kwizerana. Aburahamu yahisemo kwizera Imana kubw’umuhungu.
Igihe Aburahamu yahisemo kwizera iryo sezerano ry’umuhungu, noneho Imana nayo yaramumuhaye – ‘yamwise’ – gukiranuka. Amaherezo, Aburahamu yabonye amasezerano yombi yasohojwe (umuhungu wagombaga kuvamo igihugu gikomeye) ndetse no gukiranuka.
Gukiranuka – ntabwo biva mubikorwa cyangwa umuhate
Aburahamu ntabwo ‘yabonye’ gukiranuka; yarabihawe. Ni irihe tandukaniro? Niba hari ikintu ‘cyafashwe’ urabikorera – urabikwiye. Ninko kwakira umushahara kumurimo ukora. Ariko iyo ushimiwe, ishimwe urarihabwa. Ntabwo ryinjizwa cyangwa ngo riguhabwe kubw’ibibihambaye wagezeho, ahubwo yakiriwe gusa.
Dutekereza gukora ibintu byiza kuruta ibintu bibi, gukora ibikorwa byiza, cyangwa kubahiriza inshingano zidufasha kubaye cyangwa gukiranuka. Aburahamu agaragaza iki gitekerezo ko ar’ibinyoma. Ntabwo yagerageje gushaka gukiranuka. Yahisemo gusa kwizera amasezerano Imana yamuhaye, nuko gukiranuka kuramuhabwa.
Kwizera kw’Aburahamu: Yatanze ubuzima bwe kubwabyo
Guhitamo kwizera iri sezerano ryumuhungu byari byoroshye ariko nonone bikomeye. Igihe yasezeranijwe bwa mbere ‘Igihugu gikomeye’ yari afite imyaka 75 kandi yari yavuye mu gihugu cye maze yerekeza i Kanani. Imyaka igera kw’icumi ishize kandi Abrahamu na Sara badafite umwana – ntan’igihugu! Ati: “Kuki Imana itaraduha umuhungu niba yashoboraga kubikora”?, ari kwibaza. Aburahamu yizeraga amasezerano y’umuhungu kuko yizeraga Imana, nubwo atigeze yumva byose ku masezerano, nta nubwo yashubije ibibazo bye byose.
Kwizera amasezerano bisaba gutegereza ubutarambirwa. Ubuzima bwe bwose bwarahangayitswe mugihe yabaga mu mahema ategereje amasezerano. Byari koroha cyane gutanga urwitwazo no gusubira murugo muri Mezopotamiya (Iraki ya none) yari amaze imyaka myinshi yarahavuye, aho murumuna we n’umuryango we bari bakiba. Aho ubuzima bwari bwiza.
Icyizere cye mu masezerano cyashyizwe imbere y’intego zisanzwe mubuzima – umutekano, ihumure n’imibereho myiza. Yashoboraga kutizera amasezerano mugihe akizera ko Imana ibaho kandi agakomeza ibikorwa by’idini n’ibikorwa byiza. Icyo gihe yari gukomeza idini rye ariko ntabwo yari ‘gukiranuka.
Urugero rwacu
Bibiliya isigaye ifata Aburahamu nk’urugero kuri twe. Ukwizera kwa Aburahamu ku masezerano y’Imana, no gushimira gukiranuka, n’icyitegererezo kuri twe. Bibiliya ifite andi masezerano Imana idusezeranya twese. Tugomba guhitamo niba tuzaba abizera.
Dore urugero rw’amasezerano nkayo.
Ariko kubantu bose bamwizeye bakamwemera, yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana. 13 Bavuka ubwa kabiri – ntabwo ari kubyara umubiri biturutse ku ishyaka cyangwa gahunda y’abantu, ahubwo ni ivuka riva ku Mana.
Yohana 1: 12-13
Uyu munsi tuzi ko amasezerano kuri Aburahamu yabaye impamo. Ntawahakana ko abayahudi muri iki gihe babaho nk’igihugu cyaturutse kuri Aburahamu. Ariko nka Aburahamu duhura n’isezerano uyu munsi bisa nkaho bidashoboka kandi bitera kwibaza ibibazo bimwe. Kimwe na Aburahamu, duhitamo kwizera iri sezerano – cyangwa ntituryizere.
Ninde wishyura gukiranuka?
Aburahamu yerekanye ko gukiranuka gutangwa nk’impano. Iyo ubonye impano ntuyishyura – bitabaye ibyo ntabwo iba ari impano. Utanga impano niwe wishyura. Imana, itanga gukiranuka, ni nayo igomba kwishyura gukiranuka. Ibikora ite? Turaza kubibona mu ngingo yacu itaha.