Skip to content

Ariko byangiritse … nka Orcs zo mugihe cyo hagati y’isi

  • by

Mbere twarebye icyo Bibiliya isobanura iyo ivuga ko abantu baremwe ‘mu ishusho y’Imana’.  Ibi birasobanura impamvu ubuzima bw’abantu ari ubw’agaciro.  Ariko, Bibiliya ikomeza ivuga kuva ku irema kugirango isobanure ikibazo gikomeye.  Ikibazo gishobora kugaragara muri iyi Zaburi ( Indirimbo ) muri Bibiliya.

2Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru,Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge,Bashaka Imana.3Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe,Nta wukora ibyiza n’umw

Zaburi 14: 2-3

Ibi bisobanuye ko ‘twese’ ‘ twangiritse ’.  Nubwo ‘twakozwe mu ishusho y’Imana’ hari ikintu cyashenye iyi shusho muri twese.  Icyaha yerekanwa mu bwigenge bwatoranijwe buva ku Mana ( ‘ byose byahindutse ’ hirengagizwa ‘ gushaka Imana ’ ) kandi no mu kudakora ‘ikiza’.

Kwibaza kuri Elves na Orcs

Lord-of-the-rings-orcs

Orcs zasaga nabi muburyo bwinshi, ariko zari elves yangiritse gusa.

Kugira ngo byumvikane, gereranya orcs na elves muri firime Lord of Rings. Orcs zisa nabi kandi ni mbi.  Elves ni nziza kandi n’inyamahoro ( reba Legolas ).  Ariko orcs yari yarigeze kuba elves Sauron yangije kera.  Ishusho y’umwimerere ya ‘elf ‘ muri orcs yari yarasenyutse.  Mu buryo busa Bibiliya ivuga ko abantu bononekaye. Imana yari yarakoze elves ariko twabaye orcs.

Legolos

Elves, nka Legalos, zari nziza kandi zitangaje

Nkurugero, tuzi imyitwarire ‘myiza’ n’imibi ’.  Ariko ntitubaho bidasubirwaho nibyo tuzi. Ni nk virusi muri mudasobwa yangiza imikorere ikwiye ya mudasobwa. Ibyo tugenderaho birahari – ariko virusi yarabyanduje. Bibiliya itangirana nabantu beza kandi bafite imyitwarire myiza, ariko rero nayo yarangiritse.  Ibi bihuye nibyo twitegereje ubwacu. Ariko bizana ikibazo: kuki Imana yaturemye gutya? Tuzi ikiza n’ikibi nyamara tukarenga tukangirika. Nkuko umuhakanamana Christopher Hitchens yinuba avugati:

“… Niba koko imana yashakaga ko abantu batagira ibitekerezo nkibi [ ni ukuvuga, ibitekerezo byanduye ], yari ikwiye kwita cyane ku kurema inyoko muntu itandukanye. ”  Christopher Hitchens.  2007.  God is not great:

How religion spoils everything.  p. 100

Ariko yibagirwa ikintu gikomeye cyane, Bibiliya ntivuga ko Imana yaturemye gutya, ariko ko hari ikintu kibi cyabaye tumaze kuremwa. Abantu ba mbere bigometse ku Mana no mu kwigomeka kwabo barahindutse barangirika.

Kwangirika kwa Kiremwamuntu

Ibi bikunze kwitwa Gucumura.  Adamu, umuntu wa mbere, yaremwe n’Imana. Hariho amasezerano hagati y’Imana na Adamu, nk’amasezerano y’ubukwe bwo kwizerana, kandi Adamu yarayarenze. Bibiliya yanditse ko Adamu yariye imbuto zo ku ‘giti cy’ubumenyi ku cyiza n’ikibi’ nubwo bari bemeranije ko atazarya kuri kiriya giti. Amasezerano n’igiti ubwacyo, byahaye Adamu amahitamo yo gukomeza kuba umwizerwa ku Mana cyangwa kutizerwa. Adamu yari yararemwe mu ishusho y’Imana, agirana ubucuti na Yo.  Ariko Adamu nta mahitamo yagize ku iremwa rye, Imana rero yamwemereye guhitamo ubucuti bwe n’Imana.  Nkuko guhitamo guhagarara bitaba ari guhitamo niba kwicara bidashoboka, ubucuti n’icyizere cya Adamu ku Mana byagombaga kugira amahitamo.  Uku guhitamo kwibanze ku itegeko ryo kutarya kuri kiriya giti kimwe.  Kandi Adamu yahisemo kwigomeka.  Ibyo Adamu yatangiranye no kwigomeka kwe byagiye bidahagarara mu bisekuruza byose kandi biracyakomezanya natwe uyu munsi. Tuzareba ubutaha kucyo ibi bivuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *