Skip to content

Urugendo rwa kera rutureba Uyu munsi

  • by

Nubwo Isiraheli ari igihugu gito gihora mu makuru.  Amakuru akomeje gutangwa muri raporo ku Bayahudi bimukira muri Isiraheli, ku ikoranabuhanga ryahimbiweyo, ariko no ku makimbirane, intambara no kutumvikana n’abaturage baturanye.  Kubera iki? Reba amateka ya Isiraheli mu gitabo cy’Itangiriro muri Bibiliya byerekana ko hashize imyaka 4000 umugabo, ubu uzwi cyane, agiye mu rugendo rwo gukambika muri kariya gace k’isi.  Bibiliya ivuga ko inkuru ye igira ingaruka ku bihe biri imbere.

Uyu mugabo wa kera ni Aburahamu (uzwi kandi kw’izina rya Abram).  Durashobora kumva uburemere inkuru ye ifite kuko ahantu n’imijyi yasuye bivugwa mubindi byanditswe kera.

Isezerano kuri Aburahamu

Imana yasezeranije Aburahamu:

Iti: “Nzakugira igihugu gikomeye, kandi nzaguha umugisha; Nzubaka izina ryawe ryiza, kandi uzaba umugisha. Nzaha umugisha abaguha umugisha, kandi uzakuvuma wese nzavuma;kandi abantu bose ku isi bazahabwa umigisha binyuze muri we. ”

Itangiriro 12: 2 – 3

Izina rya Aburahamu ryabaye irikomeye

Benshi muri twe bibaza niba hariho Imana kandi niba koko ari Imana ya Bibiliya. Muri Bibiliya Imana ivuga ngo ‘izina ryawe Nzarigira irikomeye’ kandi uyumunsi izina rya Abraham / Abram rizwi kwisi yose. Iri sezerano ryabaye impamo. Kopi ya mbere y’Itangiriro yabonetse mu Nziga z’Inyanja Yapfuye yanditswe muri 200-100 mbere ya Yesu, bivuze ko amasezerano yanditswe kuva icyo gihe byibuze. Icyo gihe izina rya Aburahamu ntabwo ryari rizwi cyane kuburyo amasezerano yabaye impamo nyuma yo kwandikwa, atari mbere.

 … akoresheje igihugu cye gikomeye

Igitangaje nuko Aburahamu rwose ntacyo yakoze mubuzima bwe.  Ntabwo yar’umwanditsi ukomeye, umwami, umuhimbyi cyangwa umuyobozi wa gisirikare.  Nta kindi yakoze usibye gukambika aho yabwiwe kujya akanaba se w’abana bake.  Izina rye ni ryiza gusa kubera ko  abana be babaye igihugu cyagumanye ubuzima bwe – hanyuma abantu ku giti cyabo ndetse n’ibihugu byamuvuyemo biba ibikomeye.  Nkuko bwasezeranijwe mu Itangiriro 12 (“Nzakugira igihugu gikomeye… izina ryawe Nzarigira irikomeye”).  Ntawundi mumateka yose uzwi cyane kubera abakomokaho aho kuba ibyagezweho mubuzima bwe.

…Binyuze mu bushake bw’Uwatanze Isezerano

Abayahudi bakomoka kuri Aburahamu ntabwo bigeze baba igihugu gikomeye.  Ntabwo batsinze ngo banubake ingoma nini nkuko Abanyaroma babigenje cyangwa ngo bubake inzibutso nini nkuko Abanyamisiri babikoze bubaka piramide. Ubwamamare bwobo buva mu Mategeko n’igitabo banditse; uhereye kubantu bamwe badasanzwe bari abayahudi; kandi barokotse nkitsinda ryabantu batandukanye mumyaka ibihumbi.  Gukomera kwabo ntabwo ar’ukubera icyaricyo cyose bakoze, ahubwo ni icyakozwe binyuze muri bo.  Isezerano rivuga inshuro nyinshi “Nzabikora …” – ibyo byaba arizo mbaraga ziri inyuma yamasezerano.  Gukomera kwabo kudasanzwe bwabaye kuko Imana Yatumye biba bitavuye mubushobozi bwabo, insinzi cyangwa imbaraga zabo ubwabo.

Isezerano rya Aburahamu ryabaye impamo kuko yizeraga amasezerano ahitamo kubaho mu buryo butandukanye n’abandi. Tekereza ukuntu bishoboka ko iri sezerano ryari gutsinrw, ariko ahubwo byarabaye, kandi rikomeje kugaragara, nkuko byavuzwe mu myaka ibihumbi ishize.  Urubanza rurakomeye kuko amasezerano yabaye impamo gusa kubera imbaraga n’ububasha bw’Uwatanze Isezerano.

Urugendo rugikomeza gutigisa isi

Bibiliya igira iti “Nuko Abrahamu yagiye nk’uko Uwiteka yabimubwiye” (umurongo. 4).  Yatangiye urugendo, rwerekanwe ku ikarita ikomeje gukora amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *