Skip to content

Ihurizo rya Zaburi 22 :Ubuhanuzi..

  • by

Mu myaka mike ishize, mugenzi wanjye dukorana, J, yaje ku meza yanjye. J yari umunyabwenge kandi wize – kandi rwose ntabwo yari umuyoboke w’ubutumwa bwiza.  Ariko yari afite amatsiko ku buryo twagize ibiganiro bihambaye kandi bifunguye hagati yacu. Ntabwo yari yarigeze asoma Bibiliya ku buryo namushishikarije kubikora.

Umunsi umwe yinjiye mu biro byanjye afite Bibiliya yerekana ko arimo kuyisoma. Yari yanayifunguye hagati ku bushake bwe. Namubajije icyo asoma. Ikiganiro cyacu cyarakomeje.

Agira ati“ Ndimo ndasoma muri Zaburi igice cya 22 ”, 

Ndamusibiza nti“Mubyukuri”. “Igitekerezo icyo aricyo cyose, ugomba kugisoma?”

J yarashubije ati “Ndakeka ko ndimo gusoma kubyerekeye kubambwa kwa Yesu”.

Nuko ndaseka nti“Ndakekako ibyo ari byiza”. “Ariko uri mu myaka ya cyera cyane. Zaburi ya 22 yanditswe na Dawidi ahagana mu myaka 1000 mbere ya Yesu. Kubambwa kwa Yesu byari muri za 30 mu gihe cya Krisitu. nyuma y’imyaka igihumbi”

J ntabwo yamenye ko Zaburi itari inkuru z’ubutumwa bwiza bwa Yesu, ubuzima bwe bwanditswe nabamubanjirije.  Zaburi yari indirimbo zera z’igiheburayo zanditswe imyaka 1000 mbere ya Yesu.  J yari yarumvise inkuru zimwe zerekeye kuri Yesu, harimo kubambwa kwe, rero yafunguye Bibiliya ye ku bushake, asoma ibisa nkaho bisobanura ku kubambwa. Ntiyari abizi neza, gusa yatekereje ko ari inkuru yo kubambwa yibukwa ku isi hose buri mwaka kubyo bita uwagatanu mutagatifu.  Twari dufite akajagari, ku ntambwe ye ya mbere yibeshya mu gusoma Bibiliya.

Zaburi ni indirimbo za kera z’igiheburayo kandi zanditswe na David mu myaka 3000 ishize.

Hanyuma nabajije J ibyo yabonye muri Zaburi 22 bituma atekereza gusoma kubyerekeye ku kubambwa kwa Yesu. Rero twatangiye ukwiga kwacu. Ndagushishikariza ngo utekereze kuri bimwe bisa nibyo J yabonye usuzume izi nkuru. 

Kugereranya inkuru z’ubutumwa bwiza bwo kubambwa hamwe n’ibisobanuro birambuye bya Zaburi ya 22

Ibisobanuro byo kubambwa  birambuye byanditswe n’ababyiboneye mu ivanjiri 

(Matayo 27: 31-48) ..Nuko baramujyana (Yesu) kugirango bamubambe…. 39 Abahisi bose bamutuka, bazunguza imitwe…… 40 bagira bati: “ …ngaho ikize! Manuka uve ku musaraba, niba uri Umwana w’Imana koko! ” …..41 Muri ubwo buryo, abatambyi bakuru, abigisha b’amategeko n’abakuru baramukwena. …..42 Bagira bati: “ Yakijije abandi, ” “ ariko ntashobora kwikiza! Ngo ni umwami wa Isiraheli! Ngaho namanuke nonaha ave kumusaraba tuzamwemera. ….43 Yizera Imana, Ngaho Imana nimukize nonaha niba imushaka,…Ahagana ku isaha ya cyenda, Yesu yararize…”Mana yanjye, Mana yanjye, Kuki wantaye?” …48 Ako kanya umwe muri bo ariruka afata icyangwe akivika muri vino irura, ayiha Yesu ngo ayinywe. (Mariko 15: 16-20) ….16 Abasirikare bajyana Yesu…bamwambika igishura gisa n’gitukura, hanyuma baboha ikamba ry’amahwa barimushyira ku mutwe. ….18 Nuko batangira kumuhamagara, “Urakarama, mwami w’Abayahudi!” ….19 Nuko bakomeza bamukubitisha inkoni ku mutwe bamucira amacandwe. Bagatera ivi, bamushungera. ….20 Mu gihe bamushinyaguriraga, bamukuyemo ya kanzu, bongera kumwambika imyenda ye. Hanyuma bamujyana kumubamba … 37 Ataka cyane, Yesu ahumeka umwuka we wanyuma. (Yohana 19: 34) ntibamuvunnye amaguru …, ahubwo bacumise icumu mu rubavu rwa Yesu, havamo amaraso n’amazi atunguranye …. baramubambye … (Yohana 20:25) [ Tomasi ] keretse mbonye ibimenyetso by’imisumari mu biganza bye, … “… (Yohana20: 23-24 ) Igihe abasirikare babambaga Yesu, batwaye imyendaye, bayigabanyamo imigabane ine, buri wese afatamo umugabane umwe, mu gashwange kasigaye… baravuga bati “:Ntituwushwanyaguze , ” reka ahubwo dukine urusimbi turebe uri buwuhabwe”… 

Zaburi 22: 1000 mbere ya Yesu

“…1 Mana yanjye, Mana yanjye, kuki wantaye?

Kuki uri kure cyane yo kunkiza,

kugeza ubu gutaka kwanjye kw’akababaro?

2 Mana yanjye, ndarira ku manywa, ariko ntusubize, nkarira mu ijoro, ariko sinsinzire … 7 Abahisi bose barankwena;

bantuka ibitutsi, bazunguza imitwe.

8 bagira bati, “ Ngo Yizeye Uwiteka, ” 

“ reka noneho Uwiteka amukize.

Reka imuvane muri aka kaga,

niba amwishimira koko. ”9 Nyamara wankuye mu nda;

wanteye kukwizera, ndetse no ku ibere rya mama.

10 Kuva mwivuka nanaye uwawe;

kuva munda ya mama wabaye Imana yanjye.11 Ntukabe kure yanjye,

kuko nugarijwe n’ibibazo

kandi ntamuntu numwe wamfasha.12 Ibimasa byinshi byica birankikije;

ibimasa bikomeye bya “Bashani” biranzengurutse.

13 Intare zitontoma zishwanyaguza umuhigo

Zifungura akanwa kazo zishaka kumira.

14 Nasutswe nk’amazi,

kandi amagufwa yanjye yose ntaho agihurira.

Umutima wanjye wahindutse ibishashara;

washongeye muri njye.

15 Umunwa wanjye wumye nk’urujyo,

ururimi rwafatanye n’igisenge cy’umunwa wanjye;

wanshyize mu mukungugu w’urupfu.16 Imbwa zirankubakubye,

igitero cy’abagome kirankikije;

batobagura amaboko n’ibirenge byanjye.

17 Amagufwa yanjye yose ari kugahinga;

Rubanda rwose ruramwaza kandi bankina ku mubyimba.

18 Bigabagabanyije umwenda wanjye ,batangira kuwukinamo

urusimbi.

Kuba J yafashe umwanzuro wumvikana ariko utari wo ko Zaburi ya 22 yari inkuru mbamo yo kubambwa ku wa gatanu mutagatifu, biigomba gutuma twibaza ikibazo.

Ni gute dushobora gusobanura isano iri hagati yo kubambwa na Zaburi ya 22?

Byaba ari impanuka ko ibyavuzwe bihuye neza kuburyo harimo ko imyenda yagabanywe ( imyenda y’agaciro yaciwemo ibice kandi ikagabanywa abasirikare ) Kandi igakinirwaho urusimbi (mu kumara gushwanyaguzwa imyenda bari guhita bayikiniraho urusimbi ). Zaburi ya 22 yanditswe mbere y’uko kubambwa bivumburwa ariko iracyasobanura ibisobanuro byayo bitandukanye (gutobora amaboko n’ibirenge, amagufwa akaba adahujwe – mu kurambarara uwari gushinyagurirwa yaramanitswe ). Byongeye kandi, Ubutumwa bwiza bwa Yohana buvuga ko amaraso n’amazi byatembaga igihe icumu ryacumitwaga mu rubavu rwa Yesu, byerekana ko amazi yari yuzuye mu mutima.  Yesu rero yapfuye azize indwara y’umutima.  Ibi bihuye n’ibisobaniura bya Zaburi ya 22 ‘umutima wanjye wahindutse ibishashara ’.

Zaburi ya 22 yanditswe nkaho kubambwa kwa Yesu byari birimo kuba.  Ariko ni gute, kuko yahimbwe mbere y’imyaka 1000?

Ibisobanuro byahumetwe n’Imana bya Zaburi 22

Yesu, mu Mavanjiri, yavuze ko ibyo bisa nk’ubuhanuzi. Imana yahumekeye abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera imyaka amagana mbere y’ubuzima bwa Yesu mu guhanura amakuru arambuye ku buzima bwe n’urupfu rwe kugira ngo tumenye ko ibyo byose byari muri gahunda y’Imana. Gusohora k’ubuhanuzi byaba ari nko kwemeza umukono w’Imana kuri ibi byabaye kuwa gatanu mutagatifu kuko nta muntu numwe washoboraga kubona ejo hazaza mu buryo burambuye.  Ibi ni ibimenyetso byerekana umurimo w’Imana no kwigaragaza mu mateka.

Ibisobanuro Kamere bya Zaburi 22

Abandi bavuga ko ibisa na Zaburi 22 hamwe n’ibyabaye mu kubambwa  ku wa gatanu mutagatifu ari ukubera ko abanditsi b’Ubutumwa Bwiza bahimbye ibyabaye kugira ngo bihure  n’ubuhanuzi.  Ariko ibi bisobanuro byirengagije rwose ubuhamya bw’amateka kuva icyo gihe hanze ya Bibiliya.  Josephus na Tacitus batubwira ko:

“Muri iki gihe hari umunyabwenge … Yesu. … mwiza, kandi w’imico myiza. Abantu benshi baturutse mu Bayahudi no mu bindi bihugu babaye abigishwa be. Pilato yamuciriyeho kubambwa no gupfa.” (Josephus. 90AD. Ibihe bya kera xviii. 33 Josephus yari Umuhanga mu by’amateka w’Abayahudi)

“Christus, nyiri iryo zina, yishwe na Pontius Pilato, umushinjacyaha wa Yudeya ku ngoma ya Tiberiyo ” ( Tacitus. 117 nyuma ya Yesu. Annals XV. 44.  Tacitus yari Umuhanga mu by’amateka y’Abaroma)

Ubuhamya bwabo bw’amateka bwemeranya n’ivanjili ko Yesu yabambwe. Ibi ni ngombwa kuko byinshi mubisobanuro birambuye biri muri Zaburi ya 22 ni umwihariko w’ibikorwa byo kubambwa. Niba abanditsi b’ivanjiri barashakaga guhimba ibyabaye kugirango bibe ‘ bikwiranye ’ na Zaburi  22 noneho bagombaga ahanini guhimba kubambwa kose.  Nyamara nta muntu n’umwe kuva icyo gihe wahakanye ko yabambwe, kandi umuhanga mu by’amateka w’Abayahudi Josephus avuga yeruye ko ariko yishwe.

Zaburi ya 22 n’umurage wa Yesu

Na none, Zaburi 22 ntabwo irangirira ku murongo wa 18 nkuko byavuzwe haruguru. Irakomeza. Reba ibyisjmo by’intsinzi kumpera – nyuma yuko umuntu apfuye!

26Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka,Ngushimira mu iteraniro ryinshi,Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y’abakubaha.27Abanyamubabaro bazarya bahage,Abashaka Uwiteka bazamushima,Imitima yanyu irame iteka ryose.28Abo ku mpera yose y’isi bazibuka bahindukirire Uwiteka,Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe.29Kuko ubwami ari ubw’Uwiteka,Kandi ari we mutegetsi w’amahanga.30Abakomeye bo mu isi bose bazarya baramye,Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye,Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa.31Abuzukuruza bazamukorera,Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby’Umwami Imana.

Zaburi 22: 26-31

Ibi ntabwo bivuga ibisobanuro birambuye ku byabaye ku rupfu rw’uyu muntu. Ibyo bisobanuro byavuzweho mu ntangiriro ya Zaburi. Zaburi ubu irimo iragaragaza umurage w’urupfu rw’uwo muntu hamwe na  ‘ n’ahazaza ’ n ‘ ibisekuruza bizaza ’ ( v.30 ).

Uwo yari kuba nde?

Nitwe dutuye isi nyuma y’imyaka 2000 Yesu amaze kubambwa.  Zaburi itubwira ko ‘ahazaza’ hakurikira uwatobowe wapfuye urupfu rw’agashinyaguro rwari kuba inkuru nziza izavuga kuri we.  Umurongo wa 27 uhanura imiterere y’ingaruka – ugana ku ‘impera yisi ’ no mu‘ miryango yose y’ibihugu ’ izatuma bahindukirira ‘ Uwiteka’.  Umurongo wa 29 urahanura ko ‘abo badashobora kwibeshaho’ (kuva twese dupfa bivuze ko ari twese ) umunsi umwe bazapfukama imbere ye. Gukiranuka kw’uyu mugabo kuzamenyeshwa abantu batarabaho (‘n’abataravuka’) mugihe yapfaga.

Umwanzuro wa Zaburi 22 ntaho uhuriye no kumenya niba ibyanditswe mu ivanjili ariho byavuye cyangwa niba ibambwa ryarahimbwe kubera ko rizakoreshwa mu gihe kizaza – aricyo gihe cyacu. Abanditsi b’ubutumwa bwiza, babayeho mu kinyejana cya 1 ntibashoboraga ‘guhimba ’ ingaruka z’urupfu rwa Yesu kugeza ku gihe cyacu.  Ntabwo bari bazi ibizaba.

Umuntu ntashobora guhanura neza umurage wa Yesu kuruta Zaburi ya 22. Ndetse no muburyo bworoshye iyo urebye ibirori ngarukamwaka ku isi ku wa gatanu mutagatifu bitwibutsa ubuhangange bwe ku isi nyuma y’imyaka ibihumbi bibiri apfuye.  Ibi bisohoza umwanzuro wa Zaburi 22 nkuko neza neza  imirongo yabanjirije yahanuye ibisobanuro birambuye by’urupfu rwe.

Ninde wundi mu mateka y’isi ushobora kuvuga ko ibisobanuro birambuye by’urupfu rwe kimwe n’umurage w’ubuzima bwe mu gihe kizaza byahanuwe imyaka 1000 mbere y’uko abaho?

Ahari, nk’inshuti yanjye J, uzabona amahirwe yo gutekereza kuri Zaburi 22 ukurikije kubambwa kwa Yesu. Bisaba kubitekerezaho. Ariko birakwiye kuko umugabo wahanuwe na Zaburi 22 yaramuhanuye:

Naje kugira ngo bashobore kugira ubugingo kandi bw’ukuri bwuzuye

Yohana 10:10

Dore inkuru yose y’ivanjiri yo  ku wa gatanu mutagatifu yahanuwe na Zaburi 22 kandi hano impano yayo irasobanuwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *