Bibiliya ivuga ko sekibi ( cyangwa Satani ) muburyo bw’inzoka yashutse Adamu na Eva bagakora ibyaha kandi ikazana kugwa kwabo. Ariko ibi bitera kwibaza ikibazo cy’ingenzi: Kuki Imana yaremye ‘ ikibi ’ satani ( bivuze ‘ umwanzi ’ ) kugirango yonone ibyo yaremye byiza?
Lusiferi – Uhebuje
Bibiliya ivuga ko Imana yaremye umwuka ukomeye, ufite ubwenge, kandi mwiza wari umutware mu bamarayika bose. Yiswe Lusiferi (bisobanura ‘Uhebuje’) – kandi yari mwiza cyane. Ariko Lusiferi nawe yari afite ubushake ashobora kwihitiramo. Igice muri Yesaya 14 cyanditseho amahitamo yari afite.
12 “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! 13 Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,
Yesaya 14: 12-14
Lusiferi, kimwe na Adamu, yahuye n’amahitamo. Yashoboraga kwemera ko Imana yari Imana cyangwa agahitamo ko yaba imana ubwe. Gukomeza kuvuga kwe ati “Jyewe nza” yerekana ko yahisemo gusuzugura Imana no gutangaza ko ari ‘ usumba byose’. Igice cyo muri Ezekiyeli gitanga inkuru ibangikanye yo kugwa kwa Lusiferi:
13Wahoze muri Edeni ya ngobyi y’Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry’igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n’izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n’imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye. 14Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana, wagendagenderaga hagati y’amabuye yaka umuriro. 15Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa. 16Wuzuyemo urugomo ruzanywe n’ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk’uwanduye nkagukura ku musozi w’Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro. 17Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe,nakujugunye hasi ngutangariza imbere y’abami kugira ngo bakwitegereze.
Ezekiyeli 28: 13-17
Ubwiza bwa Lusiferi, ubwenge n’imbaraga – ibintu byiza byose yaremanywe n’Imana – byatumye agira ubwibone. Ubwibone bwe bwatumye yigomeka, ariko ntabwo yigeze atakaza imbaraga n’ubushobozi bwe. Ubu ayoboye imyigaragambyo y’isi mu kurwanya Umuremyi we kugirango abone uzaba Imana. Amayeri ye kwari ugusaba abantu kwifatanya nawe – mu kubagerageza guhitamo kimwe mubyo nawe yakoze – kwikunda, kwigenga ku Mana, no kuyisuzugura. Umutima w’igeragezwa ry’ubushake bwa Adamu wari umwe na Lusiferi; gusa nuko byakozwe mu buryo butandukanye. Nuko bombi bahitamo kuba ‘imana’ ubwabo.
Satani – akora binyuze mubandi
Igice cya Yesaya cyerekejwe ku‘Umwami wa Babiloni ’ kandi igice cya Ezekiyeli cyandikiwe ‘ Umwami wa Tiro’. Ariko mubisobanuro byatanzwe, biragaragara ko ntamuntu uvugwa. “Jyewe nza” muri Yesaya asobanura umuntu wajugunywe ku isi mu gihano azira gushaka gushyira intebe ye hejuru y’Imana. Ezekiyeli avuga ‘umurinzi w’abamarayika ’ wigeze kwimukira muri Edeni no ku ‘musozi w’Imana ’. Satani (cyangwa Lusiferi ) akenshi yihisha inyuma cyangwa agakoresha abandi. Mu Itangiriro avuga abinyujije mu nzoka. Muri Yesaya akoresha Umwami wa Babiloni, no muri Ezekiyeli yigarurira Umwami wa Tiro.
Kuki Lusiferi yigometse ku Mana?
Ariko kuki Lusiferi yifuza guhangana na Rurema ufite imbaraga zose kandi uzi byose? Igice cyo kuba ‘ umunyabwenge ’ ni ukumenya niba ushobora gutsinda uwo muhanganye cyangwa udashobora gutsinda. Lusiferi ashobora kugira imbaraga, ariko ibyo ntibyaba bihagije gutsinda Umuremyi we. Kuki yemeye kubura byose ku kintu adashobora gutsinda? Natekereza ko umumarayika w’‘umunyabwenge ’ yaba yaramenye aho agarukira mu kurwanya Imana – agahagarika kwigomeka kwe. None se kuki atabikoze? Iki kibazo cyanteye urujijo imyaka myinshi.
Hanyuma naje gusobanukirwa ko Lusiferi ashobora kwizera gusa ko Imana ari Umuremyi wayo ukomeye cyane kubwo kwizera – kimwe natwe. Bibiliya yerekana ko abamarayika baremwe mu cyumweru cyo kurema. urugero, igice cyo muri Yobu kiratubwira:
Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
“Wari uri he igihe nubakaga urufatiro rw’isi?
Mbwira, niba ubyumva….
mugihe inyenyeri zo mu gitondo zaririmbiye hamwe
kandi abamarayika bose bakaririmba mu ijwi ry’ibyishimo?
Yobu 38: 1-7
Ibaze igihe Lusiferi yaremwaga kandi ikagira ubwenge mu cyumweru cyo kurema, ahantu runaka mu isanzure. Icyo azi ni uko ubu abaho kandi arisobanukiwe, kandi nanone ko hari ikindi kintu kivuga ko cyamuremye we n’isanzure. Ariko Lusiferi yamenye ate ko ibi ari ukuri? Ahari, uyu witwa ‘ umuremyi ’ yaje kubaho mu nyenyeri mbere gato yuko Lusoferi abaho. Kandi kubera ko uyu ‘ umuremyi ’ yageze kare aho byabereye, yari ( ahari ) akomeye cyane kandi (wenda)yari afite ubumenyi burenze – ariko rero biranashoboka ko byaba atari byo. Birashoboka ko we na ‘rurema’ bombi bari babereyeho icyarimwe. Lusiferi yashoboraga kwakira Ijambo ry’Imana gusa ko yamuremye kandi ko Imana ubwayo yari uhoraho kandi itagira iherezo. Mu bwibone bwe yahisemo ahubwo kwizerera mu byifuzo bye.
Birashoboka ko bisa nkaho biri kure cyane ko Lusiferi yizera ko we n’Imana (hamwe n’abandi bamarayika) ‘ babayeho’ gutyo gusa. Ariko iki ni igitekerezo kimwe cy’ibanze cyihishe inyuma y’imitekerereze igezweho muri “cosimolojiya”. Hariho ihindagurika ry’isi yari ubusa, hanyuma muri uku guhindagurika havutse isanzure – ni ryo shingiro ry’ibitekerezo bigezweho ku kubaho kw’isi. Mu ishingiro, abantu bose – kuva kuri Lusiferi kugeza kuri Richard Dawkins na Stephen Hawkings no kuri wowe na njye – tugomba guhitamo kwizera niba isanzure ryarikoze ryo ubwaryo cyangwa ryarakozwe kandi rikomezwa n’Imana Rurema.
Mu yandi magambo, kubona si ko kwizera. Lusiferi yaba yarabonye kandi aganira n’Imana. Ariko kandi yari gukomeza kwemera ‘kubwo kwizera ’ Imana yamuremye. Abantu benshi bavuga ko Imana ‘yigaragaje’ kuri bo noneho bakwizera. Ariko muri Bibiliya abantu benshi babonye kandi bumva Imana – ariko ntibazirikana ijambo ryayo. Ikibazo cyari ukumenya niba bazemera kandi bakizera Ijambo ryayo ku bwayo na bo ubwabo. Kuva kuri Adamu na Eva, kugeza kuri Gahini na Abeli, kugeza kuri Nowa, kugeza ku Banyamisiri kuri Pasika ya mbere, kugeza kub’Isiraheli bambuka inyanja Itukura – ndetse no kubabonye ibitangaza bya Yesu – ‘kubona ’ ntabwo byigeze bituma bizera. Kugwa kwa Lusiferi rero bihuye nibi.
Ni iki Sekibi akora uyu munsi?
Dukurikije Bibiliya, Imana ntiyigeze irema ‘sekibi’, ariko yaremye malayika ukomeye kandi ufite ubwenge. Bitewe n’ubwibone yatangije kwigomeka ku Mana – mu kubigenza atyo yahise avumwa, mu gihe yagumanye, ubwiza bwe bw’agahebuzo. Wowe, njye, n’abantu bose turi muri uru rugamba ruri hagati y’Imana na ‘umwanzi ’ wayo (sekibi). Amayeri ya satani ntabwo ari ukuzenguruka yambaye imyenda y’umukara nka ‘Black Riders’ muri filimi ‘Lord of the Rings’ aduteza imivumo. Ahubwo arashaka kutubeshya ngo atubuze kubabarirwa nkuko Imana yabisezeranije mu ntangiriro, binyuze muri Aburahamu, binyuze muri Mose, hanyuma bikagerwaho binyuze mu rupfu n’izuka rya Yesu. Nkuko Bibiliya ibivuga:
14Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. 15Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.
2 Abakorinto 11: 14-15
Kuberako Satani nabakozi be bashobora kwiyerekana nk ‘urumuri’ turashukwa byoroshye. Ahari niyo mpamvu Ubutumwa bwiza buri gihe busa nk’aho buhanganye n’ibyiyumviro byacu n’imico yose.