Skip to content

Uwo ndiwe: Isomo nigiye mu kuba umuhungu w’umusinzi, w’imico mibi-w’umukire.

Ndashaka kubasangiza uburyo Ubutumwa bwiza bwambereye ubw’ubwagaciro, urugendo rwatewe na Salomo kubera gukurikirana umunezero n’ umutima we wose n’ubwenge kwe.  Ibi biragufasha kurushaho gusobanukirwa kwihariye ku ngingo ziri kuri uru rubuga.  (O amakuru y’ibanze … nitwa Ragnar Oborn kandi ntuye muri Canada.  Ndubatse kandi mfite umwana w’umuhungu.  Nize muri kaminuza ya Toronto, kaminuza ya New Brunswick na kaminuza ya Acadia).

Umunaniro mu rubyiruko rw’abakire

Navukiye mu muryango w’ifashije kandi w’abanyamwuga. Dukomoka muri Suwede, twimukiye muri Canada nkiri muto, hanyuma nkurira mu mahanga mu bihugu byinshi – Alijeriya, Ubudage na Kameruni, hanyuma nsubira muri Canada kwiga kaminuza. Kimwe n’abandi bose nashakaga (kandi ndacyashaka) kugirango mbone ubuzima bwuzuye – nishimye, nkagira amahoro, nkagira n’intego – hamwe no kugirana umubano n’abandi bantu.

Kuba muri sosiyete zitandukanye – izizera Imana n’iizizera muri science – no kuba umusomyi ubikunda, nahuye n’ibitekerezo bitandukanye kubijyanye no gusobanukirwa ‘ukuri’ n’icyo ubuzima‘ bwuzuye’ busobanuye  Nabonye ko nubwo njye (kimwe n’abandi benshi mu burengerazuba) nari mfite ubutunzi butigeze bubaho, ikoranabuhanga n’amahirwe yo kugera kuri izo ntego, “ingorane” ni uko byasaga nkaho bitoroshye. Nabonye ko imibanire ntacyo yari ivuze kandi yari iy’igihe gito kuruta uw’ibisekuruza byashize. Amagambo nka ‘rat race’ agereranywa nko ‘kurushanwa’ yakoreshwaga mu gusobanura ubuzima bwacu. Nabwiwe ko niba dushobora kubona ‘inyongera’ noneho twari kumera neza. Ariko se iyo nyongera ingana ite? Kandi iyo nyongera ni iyihe?  Amafaranga? Ubumenyi bwa siyansi? Ikoranabuhanga? Ibyishimo?

Nk’umusore numvaga mfite “guhangayika” aribyo byashobora gusobanurwa neza nk’umunaniro udasobanutse. Kubera ko data yari inzobere y’umu injeniyeli ukorera mu mahanga muri Afurika, nakundanye n’urundi rubyiruko rukize, rufite amahirwe kandi rwize. Ariko ubuzima bwari bworoheje cyane hari bike byadushimisha. Jye n’inshuti zanjye twari dufite inzozi zo gusubira mu bihugu byacu tukareba televiziyo, tukabona ibiryo byiza, amahirwe, hamwe n’imibereho myiza y’I burengerazuba – hanyuma tukumva twari ‘kunyurwa’. Ariko iyo nasuraga Canada cyangwa Uburayi, nyuma yo kwishima kwa kuruha byaragarukaga. Bikaba bibi kurushaho, kuko nabibonaga mu bantu bahatuye igihe cyose. Ibyo bari bafite byose (kandi byari byinshi ku gipimo kitagira urugero) buri gihe bari bagikeneye byinshi kurushaho. Natekereje ko nzabona ‘uwo munezero’ igihe narikuba mfite inshuti y’umukobwa w’icyamamare. Kandi mugihe gito ibi byasaga nkaho byuzuza ikintu muri njye, ariko nyuma y’amezi make wa muruho waragarutse. Natekereje igihe navaga mu mashuri yisumbuye ko nari ‘kubigeraho’… noneho nibwo nashoboraga kubona uruhushya rwo gutwara no kubona ubwigenge – noneho uko gushaka kwanjye kwari kuba kurangiye. Ubu aho maze gukura numva abantu bavuga ikiruhuko cy’izabukuru nk’itike yo kubona kunyurwa. Ni ibyo gusa se? Tumara ubuzima bwacu bwose twiruka ku kintu hanyuma tukiruka ku kindi, twibwira ko ikindi kizaza kizaduha kunyurwa, hanyuma … ubuzima bwacu bukarangira? Bigasa nkaho ari ubusa!

Ubwenge bwa Salomo

Muri iyi myaka inyandiko za Salomo zangizeho ingaruka nziza zikomeye. Salomo, umwami wa Isiraheli ya kera wari uzwiho kugira ubwenge, yanditse ibitabo byinshi mu Isezerano rya Kera. M’Umubwiriza, yasobanuye uyu munaniro nk’uwo nahuye nawo. Yanditse agira ati:

1Nibwiye mu mutima wanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.” Maze mbona ko na byo ari ubusa. 2Navuze ibyo guseka nti “Ni ubusazi”, n’iby’ibitwenge nti “Bimaze iki?” 3Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka n’uburyo nakora iby’ubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y’ijuru mu minsi bakiriho yose.4  Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu, 5nihingiye imirima, n’imirima y’uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by’amoko yose y’imbuto ziribwa, 6nifukuriye amariba y’amazi, kugira ngo nyavomerere imirima yororerwamo ibiti. 7 niguriye abagaragu n’abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bw’amashyo y’inka n’imikumbi y’intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose. 8 Nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibinezeza abantu, n’ibicurangwa by’uburyo bwose.9  Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza n’ubwenge bwanjye.10Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n’umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z’imirimo yanjye yose. 

Umubwiriza 2: 1-10

Ubutunzi, ubwamamare, ubumenyi, imishinga, abagore, umunezero, ubwami, umwuga, vino… Salomo yari abifite byose – kandi birenze kurusha abandi bose bo mu gihe cye cyangwa icyacu. Ubwenge nk’ubwa Einstein, ubutunzi nk’ubwa Bill Gates, ubuzima bw’imibereho / ubuzima bw’imyororokere nk’ubwa Mick Jagger, hamwe n’igisekuru cya cyami nkik’igikomangoma William mu muryango w’ibwami bw’Ubwongereza – byose biteranije. Ninde ushobora kugira ibyo byose bishyizwe hamwe? Watekereza ko Salomo, mu bantu bose yari kunyurwa. Ariko yashoje agira ati:

UMUBWIRIZA 1

Amagambo y’Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu.2Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!” 3Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki? 4Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka. 5Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutira gusubira aho rirasira. 6Umuyaga uhuha werekeye ikusi ugahindukirira ikasikazi uhora unyuranamo mu rugendo rwawo, kandi ugaruka kuzenguruka mu nzira zawo. 7Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura. 8Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n’amatwi ntarambirwa kumva. 9Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru. 10Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu. 11Ibya mbere ntibicyibukwa, n’ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka.Ubwenge na bwo nta kamaro12Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu. 13Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru, n’umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.14Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. 

Umubwiriza 1: 1-14

11Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.12Nisubiramo ngo ndebe ubwenge n’ubusazi n’ubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa. 13Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nk’uko umucyo uruta umwijima. 14Amaso y’umunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe. 15Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurusha ubwenge byamariye iki?” Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibyo na byo ni ubusa.” 16Erega umunyabwenge ameze nk’umupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Erega umunyabwenge na we apfa nk’umupfapfa! 17Ni ko kwanga ubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y’ijuru yamereye nabi. Byose ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.18Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura. 19Kandi ni nde uzi yuko azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamo ubwenge munsi y’ijuru. Ibyo na byo ni ubusa. 20Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebya umutima wanjye ku miruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru, 21kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n’ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye. 22None se umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi y’ijuru? 23 Kuko iminsi ye yose ari agahinda,n’imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoro umutima we nturuhuka. Ibyo na byo ni ubusa.

Umubwiriza 2: 11-23

Biragoye kugira umunezero! Muri imwe mu bisigo bye, indirimbo y’indirimbo, yandika k’urukundo rw’ihabara, rushyushye yari afite – ikintu gisa nkaho gishobora gutanga umunezero mu buzima. Ariko mu mpera, urwo rukundo ntirwamuhaye kunyurwa birambye.

Aho narebye hose, haba mu nshuti zanjye cyangwa muri sosiyete, byasaga nkaho gukurikirana ubuzima buhebuje kwa Salomo aribyo byarimo kugeragezwa. Ariko yari amaze kumbwira ko atabonye muri izo nzira. Numvise rero ko ntazawusanga aho kandi nkeneye kugendera mu yindi nzira itagendwamo cyane.

Nkurikije ibi bibazo byose nasanze narabangamiwe n’ikindi gice cy’ubuzima. Kandi na Salomo nawe nibyo byamubayeho

19Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk’uko bapfa ni ko zipfa. Ni ukuri byose bihumeka kumwe, umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ari ubusa. 20Byose bijya hamwe, byose byavuye mu mukungugu kandi byose bizawusubiramo. 21Ni nde uzi yuko umwuka w’umuntu uzamuka ukajya hejuru, kandi akamenya yuko uw’inyamaswa umanuka ukajya mu butaka?” uw’inyamaswa

Umubwiriza 3: 19-21

Wudi Aleni (Woody Allen) na Salomo

Urupfu niwo muhero wa nyuma rwose kandi twese rutugeraho ntashiti. Nkuko Salomo yabivuze, ni iherezo ry’abantu bose, baba beza cyangwa babi, abanyamadini cyangwa abataribo. Wudi Aleni yayoboye kandi asohora firime “You will meet A tall Dark Stranger”. Ni uburyo busekeje / bukomeye bwo gusobanukirwa urupfu. Mu kiganiro cya “Cannes Film Festival” yerekanye ibitekerezo bye kubyerekeye urupfu mu mvugo izwimo gutebya.

 “Umubano wanjye n’urupfu ntujya uhinduka – Ndarwanga cyane. Icyo nshobora gukora ni ukurutegereza. Nta nyungu yo gusaza – ntiwiyungura ubwenge, ntiwiyongera ubushishozi, ntushobora kwiyongera uko uvuga, ntushobora kurushaho kuba umugwaneza – ntakintu kiba. Ariko umugongo wawe urababara cyane, ugira ibibazo byinshi by’urwungano ngogozi, amaso yawe ntakomeza kubona neza kandi ukenera ubwunganizi mu kumva. Gusaza ni ikintu kibi kandi nakugira inama yo kudasaza niba ushobora kubyirinda.” [1]

Nyuma yashoje avuga uburyo umuntu agomba guhangana n’ubuzima bitewe kuko ntaho wahungira urupfu. 

 “ Umuntu agomba kugira uburiganya bwo kubaho. Iyo urebye ubuzima muburyo bw’ukuri kandi bugaragara, ubuzima ntibushobora kwihanganirwa kuko bushaririye. Ibi niko mbibona kandi ninako byahoze ku kuntu mbonamo ubuzima – Mfite ishusho mbi cyane, “ibona nabi” ubuzima… Numva ko [ ubuzima ] bubi, bubabaza, butera inzozi mbi, busiga urwibutso rubi kandi ko inzira yonyine ushobora kwishima ari uko wibwira ibinyoma bimwe kandi ubizi neza ko wishuka.” 

None se ayo niyo mahitamo dufite gusa? Ushatse wahitamo inzira iboneye ya Salomo icanye ukubiri no kwiheba rwose no kutagira agaciro, cyangwa iyo Wudi Aleni yahisemo yo ‘ nibwire ibinyoma bimwe kandi nishuke’ kugirango nshobore kubaho mw’isi yo ‘ kwishuka’?  Ntanimwe muri zo ishimishije. Igifitanye isano rya hafi n’urupfu ni ubuzima buhoraho. Ese koko ijuru ribaho, cyangwa (mu buryo buteye ubwoba) mu byukuri hazabaho urubanza rw’iteka– Ikuzimu?

Mu mwaka wanjye wa nyuma w’amashuri yisumbuye twagize inshingano yo gukusanya ibitabo ijana (ibisigo, indirimbo, inkuru ngufi n’ibindi). Nyuma yaho, Ibyinshi mubyo nabashije kwegeranya bayvugaga kuri ibyo bibazo kandi byambereye imbarutso yo ‘guhura’ no kumva ko n’abandi benshi nabo bahanganye n’ibi bibazo. Kandi nabashije guhura nabo – kuva mubihe byose, abafite ubumenyi butandukanye, n’abafite filozofiya y’ubuzima kandi n’ibitsina bitandukanye. 

Ivanjili – Witegure kubitekerezaho

Nashyizemo kandi bimwe mu byakunze kuvugwa na Yesu byanditswe mu ivanjiri ya Bibiliya nka: 

10Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.

Yohana 10: 10

Byangumyemo nti wenda, birashoboka, dore igisubizo cy’ibibazo nibazaga. Erega burya, ubutumwa bwiza (bwari bwarabaye ijambo ry’amadini ridafite ubusobanuro cyangwa ridafite ishingiro) risobanura gusa ‘inkuru nziza’. Ese ubutumwa bwiza bwari inkuru nziza koko? Cyangwa byari amabwire gusa? Kugira ngo nsobanukirwe neza nagombaga kunyura inzira ebyiri. Iya mbere, nari nkeneye gutangira gusobanukirwa neza Ubutumwa bwiza. Iya kabiri, kuba narabaye mu mico itandukanye y’amadini, nari narabashije guhura n’abantu kandi nsoman’iby’abanditsi bumvaga ukundi iby’ Ubutumwa bwiza bwa Bibiliya bavuze. Aba bari abanyabwenge kandi bafite ubumenyi buhagije. Nari nkeneye gutekereza cyane ku Ivanjili, ntarinze kunegura gusa cyangwa umwizeramana udafite icyo azi. 

Hariho imyumvire nyayo  ivuga ko iyo umuntu atangiye urwo rugendo umuntu atigera arusoza rwose, ariko nabashije kumenya ko Ubutumwa bwiza butanga ibisubizo kuri ibyo bibazo Salomo yari yagaragaje. Ni ingingo ndende mubyukuri gugirango bisobanuke – ubuzima bwuzuye, urupfu, ubuziraherezo, hamwe n’impungenge zifatika nk’urukundo mu mibanire mu muryango wacu, icyaha, ubwoba no kubabarira. Icyifuzo cy’Ubutumwa Bwiza ni uko ari umusingi dushobora kubakiraho ubuzima bwacu. Umuntu ntashobora byanze bikunze gukunda ibisubizo byatanzwe n’Ivanjili, umuntu ntashobora kubyemera cyangwa ngo abyizere, ariko kubera ko ivuga kuri ibi bibazo by’abantu cyane byaba ari ubupfu gukomeza kubyirengagiza. 

Nize kandi ko Ubutumwa bwiza rimwe na rimwe bwatumye bitanyorohera. Mugihe byinshi bidushukashuka ngo tubifate byoroshye, Ubutumwa bwiza ntakwisegura bwakomanze umutima ubwenge, roho n’imbaraga byange kuburyo nubwo butanga Ubuzima, ntabwo bworoshye.  Iyo ufashe umwanya wo kumva Ubutumwa bwiza ushobora kubibona kimwe nanjye.  Ahantu heza ho gutangirira nukureba interuro imwe y’ingenzi itanga ishusho y’ubutumwa bwiza.