Ese inyandiko za Bibiliya zakwizerwa? Cyangwa zirimo amakosa?Kunegura inyandiko na Bibiliya.

Mugihe cyacu cya siyansi kandi cy’abize dukemanga byinshi mu myizerere itari siyanse ibisekuruza byahahise byari bifite.  Uku gushidikanya ni ukuri cyane cyane kuri Bibiliya.  Benshi muri twe bibaza ku kudakemangwa kwa Bibiliya.  Biterwa n’ibyo tuzi kuri Bibiliya.  Nyuma y’ibyo, Bibiliya yanditswe hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri.  Kuri benshi muri ibyo binyejana byinshi nta binyamakuru byacapwe, imashini zifotora cyangwa amasosiyete atangaza byari bihari. Inyandiko rero zandukuwe n’intoki, uko ibisekuruza byagiye bikurikirana, igihe indimi zapfaga n’izindi nshya zikavuka, uko ingoma zahindukaga kandi ibihangange byazamukaga.  Kubera ko inyandiko zandikishijwe intoki zimaze igihe kinini zitakaye, twabwirwa n’iki ko ibyo dusoma uyu munsi muri Bibiliya aribyo abanditsi b’umwimerere banditse?  Cyangwa Bibiliya yarahinduwe cyangwa yarangiritse, wenda n’abayobozi bo mw’itorero, cyangwa abatambyi n’abihayimana bifuzaga guhindura ubutumwa bwayo kugira ngo bayihuze n’intego zabo?

Amahame ashingirwaho mu kunegura inyandiko.

Mubisanzwe iki kibazo kirahari ku byanditswe kera.  Ingengabihe ikurikira irerekana inzira n’uburyo inyandiko zose za kera zabitswe uko ibihe byagiye bisimburana.  Irerekana nk’urugero inyandiko ya kera yanditswe muri 500 mbere ya Yesu (iyi tariki yatowe ntakintu gishingiweho).  Iyi nyandiko y’umwimerere ariko ntibaho igihe cyose, mbere rero yuko ibora, izimira, cyangwa ikangirika, habanza gukorwa kopi yandikishijwe intoki (kopi ya 1).  Icyiciro cy’abantu b’inzobere bita abanditsi bakoze akazi ko gukoporora.  Uko imyaka igenda ihita, hagenda hakorwa izindi kopi zivuye kuri ya kopi (kopi ya 2 na kopi ya 3).  Igihe kimwe kopi irabikwa kugirango ibe ikiriho n’uyu munsi (kopi ya 3).  Mu rugero rwacu iyi kopi iriho yanditswe muri 500 nyuma ya Yesu.  Ibi bivuze ko uko dushobora kumenya uko inyandiko yari imeze ari kuva muri 500 nyuma ya Yesu.  Kubera iyo mpamvu, igihe cyo kuva muri 500 mbere ya Yesu kugeza 500 nyuma ya Yesu (cyanditswe nka x ku gishushanyo) ni igihe tudashobora gukora igenzura rya kopi kuva  inyandiko zose zandikishijwe intoki icyo gihe zarazimiye.  Urugero, niba gukoporora amakosa (waba ubishaka cyangwa utabishaka) byabayeho mugihe kopi ya 2 yakozwe muri kopi ya 1,

ntitwashobora kubimenya kuko nta nyandiko nimwe ihari yo kubigereranya.  Iki gihe cyabanjirije kopi ziriho ubu (igihe x) rero ni igihe umuntu atamenya neza umwimerere w’ibyanditswe.  Kubwibyo, ihame ryakoreshejwe rikemura ibibazo bijyanye no kwizerwa kw’inyandiko ni ukureba uburebure bw’iki gihe.  Uko intera iba ngufi (‘x’ ku gishushanyo) niko twita ku kubungabunga neza iyo inyandiko kugeza none, kubera ko igihe gishidikanywaho kigabanuka.

Birumvikana ko mubisanzwe kopi irenze imwe y’inyandiko ibaho uyumunsi.  Dufate ko dufite kopi ebyiri zandikishijwe intoki kandi muri buri gice kimwe tukahasanga interuro ikurikira:

Uwanditse inyandiko y’umwimerere yari yanditse kuri Yowani cyangwa kubyerekeye Johani, indi murizi nyandiko harimo ikosa ryo gukoporora.  Ikibazo ni, Ni iyihe muri izi ifite ikosa?  Uhereye ku nyandiko biragoye cyane kuyimenya.

Noneho tuvuge ko twabonye izindi kopi ebyiri zivuga bimwe, nkuko bigaragara hano:

Noneho biroroshye gukuramo inyandiko ifite ikosa.  Birashoboka cyane ko ikosa ryakozwe rimwe, aho kuba ikosa rimwe ryasubiwemo inshuro eshatu, birashoboka rero ko inyandiko # 2 ifite ikosa ryo gukoporora, kandi umwanditsi yandikaga kuri Yawani atari Yohani.

Uru rugero rworoshye rwerekana ihame rya kabiri rikoreshwa mu gusuzuma ubuziranenge bw’inyandiko – Uko inyandiko zihari ziba nyinshi, byoroshya kumenya no gukosora amakosa no gusuzuma ibikubiye mu mwimerere wayo.

Kunegura inyandiko za kera z’abagereki n’abaromani ugereranije n’Isezerano Rishya

Ubu dufite ibipimo bibiri bishingiye ku bimenyetso bikoreshwa mu kumenya ubwizerwe bw’inyandiko za kera: 1) gupima igihe kiri hagati y’ibigize umwimerere na kopi ya mbere, na 2) kubara umubare wa kopi.  Kuva ibi bipimo bijyanye n’inyandiko iyo ari yo yose ya kera dushobora gukomeza kubikoresha ku byanditswe byemewe by’amateka, nkuko bigaragara mu mbonerahamwe iri hasi ( 1 ).

UmwanditsiIgihe byandikiweKopi ya vuba cyaneIgihe yamaze#  
Caesar50 mbere ya Krisitu900 Nyuma ya Krisitu950 10
Plato350 mbere ya Krisitu900 Nyuma ya Krisitu1250 7
Aristotle*300 mbere ya Krisitu1100 Nyuma ya Krisitu1400 5
Thucydides400 mbere ya Krisitu900 Nyuma ya Krisitu1300 8
Herodotus400 mbere ya Krisitu900 Nyuma ya Krisitu1300 8
Sophocles400 mbere ya Krisitu1000 Nyuma ya Krisitu1400 100
Tacitus100 A mbere ya Krisitu1100 Nyuma ya Krisitu1000 20
Pliny100 A mbere ya Krisitu850 Nyuma ya Krisitu750 7

* uhereye ku nyandiko iyo ariyo yose.

Aba banditsi bahagarariye abanditsi bakomeye ba kera – inyandiko zagize uruhare mu iterambere ry’imibereho y’iburengerazuba.  Ugereranije, twarazwe inyandiko 10-100 zabitswe guhera ku myaka 1000 gusa nyuma yuko izumwimerere zanditswe.   Dushyingiye kuri siyansi aya makuru ashobora gufatwa nk’ikigereranyo shingiro k’ubushakashatsi bwacu kuko bugizwe n’amakuru (amateka ya kera na filozofiya) yemerwa kandi akoreshwa n’abashakashatsi na kaminuza ku isi yose.

Imbonerahamwe ikurikira igereranya inyandiko zo mu Isezerano Rishya kuri ibi bipimo (2).  Ibi bishobora gufatwa nk’amakuru y’ubushakashatsi twagereranya n’amakuru y’ibipimo, kimwe no mubushakashatsi ubwo aribwo bwose.

MSSIgihe yandikiweIgihe cya MSSIgihe yamaze
John Rylan90 Nyuma ya Krisitu130 Nyuma ya KrisituImyaka 40 
Bodmer Papyrus90 Nyuma ya Krisitu150-200 Nyuma ya KrisituImyaka 110 
Chester Beatty60 Nyuma ya Krisitu200 Nyuma ya KrisituImyaka 20 
Codex Vaticanus60-90 Nyuma ya Krisitu325 Nyuma ya KrisituImyaka 265
Codex Sinaiticus60-90 Nyuma ya Krisitu350 Nyuma ya KrisituImyaka 290

Iyi mbonerahamwe ishusho nto gusa ya zimwe mu nyandiko.  Umubare w’inyandiko zo mu Isezerano Rishya ni munini cyane ku buryo bidashoboka kuzishyira ku rutonde muri iyi mbonerahamwe.  Nkuko intiti imwe (3) imaze imyaka yiga kuri iki kibazo igira iti:

“ Dufite kopi zirenga 24000 MSS z’ibice byo mu Isezerano Rishya ziriho muri iki gihe… Ntayindi nyandiko ya kera ibaho yakwegera iyo mibare n’ubushishozi.  Mu kugereranya, ILIAD yanditswe na Homer ni iya kabiri na MSS 643 ikomeje kubaho” 

Intiti ikomeye mu nzu ndangamurage y’ubwongereza (4) ishimangira ibi:

“ Impuguke zanyuzwe nuko bafite inyandiko nyayo y’abanditsi bakuru b’Abagereki n’Abaroma … nyamara ubumenyi bwacu kubyo banditse biterwa na MSS nkeya gusa mugihe MSS z’iserano rishya zibarirwa mu… bihumbi”.

Kunegura Isezerano Rishya na Konsitantine

Kandi umubare munini w’izi nyandiko ni iza kera cyane.  Mfite igitabo kivuga ku nyandiko za mbere zo mu Isezerano Rishya.  Intangiriro yacyo igira iti:

“ Iki gitabo gitanga inyandiko 69 za mbere zo mu Isezerano Rishya zandikishijwe intoki … kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 2 kugeza  ku cya 4 ( 100-300AD ) … irimo 2/3 by’inyandiko  zo mu Isezerano rishya” ( 5 )

Ibi ni ngombwa kuva izi nyandiko ari iza mbere y’umwami w’Abaroma Konsitantine ( ca 325 AD ) no kuzamuka kw’ubutegetsi bwa Kiliziya Gatolika byombi rimwe na rimwe bikaba bishinjwa guhindura inyandiko ya Bibiliya.  Dushobora rwose gusuzuma iki kibazo tugereranya inyandiko zo kuva mbere ya Konsitantine ( kubera ko tuyifite ) n’izaje nyuma.  Iyo tubikoze dusanga ari zimwe.  Ubutumwa bw’inyandiko kuva muri 200 nyuma ya Yesu ni kimwe n’izo mu 1200 nyuma ya Yesu.  Yaba Kiliziya Gatolika, cyangwa Konsitantine ntibahinduye Bibiliya.  Ntabwo ari amagambo yavuzwe n’idini, ahubwo bishingiye gusa ku makuru ya siyansi.  Igishushanyo gikurikira cyerekana igihe inyandiko zishingiye ku Isezerano Rishya rya Bibiliya zanditswe.

Ingaruka zo kunegura inyandiko za Bibiliya

None se ni uwuhe mwanzuro twafata? Mubyukuri byibuze mubyo dushobora gupima neza Isezerano Rishya ryagenzurwa kurwego rwo hejuru cyane kuruta izindi nyandiko za kera.  Icyemezo gishingiye ku bimenyetso twafata gisobanurwa neza n’ibi bikurikira ( 6 ):

“ Gushidikanya ku nyandiko zanditswe ku Isezerano Rishya ni ukwemerera ibintu byose bya kera gushirwa mu icuraburindi, nta zindi nyandiko zo mu gihe cya kera nazo zerekanwa na bibuliografiya nk’Isezerano Rishya ”

Icyo ibi bivuga nu kugirango kutabusanya, niba duhisemo gushidikanya kubudakemwa ku kubungabunga Bibiliya dukwiye kureka ibyo tuzi byose ku mateka ya kera muri rusange – kandi ibi nta b’anyamateka basobanukiwe bigeze babikora.  Tuzi ko inyandiko za Bibiliya zitahinduwe mu bihe, indimi n’ubwami byaje kandi bikagenda kuko kopi z’inyandiko zariho mbere yuko babayeho.  Nk’urugero, tuzi ko nta muyobozi w’idini wo mu kinyejana cya mbere washyizwe mu bitangaza bya Yesu muri Bibiliya, kubera ko dufite inyandiko zandikishijwe intoki zabanjirije ibyo mu kinyejana cya 5 hamwe n’ibi byandikishijwe intoki byose byabanjirije itariki nabyo birimo inkuru z’igitangaza cya Yesu.

Naho se mu guhindura Bibiliya mu zindi ndimi?

Ariko twavuga iki ku makosa yakozwe mu guhindura mu zindi ndimi, no kuba muri iki gihe hari verisiyo nyinshi zitandukanye za Bibiliya? Ibi ntibigaragaza ko bidashoboka kumenya neza ibyo abanditsi ba mbere banditse koko? 

Ubwa mbere tugomba gukuraho imyumvire ihurirwaho na benshi.  Abantu benshi batekereza ko Bibiliya uyu munsi yanyuze murukurikirane rurerure rw’intambwe zo guhindura, buri rurimi rushya ruhindurwa ruva murwarubanjirije, urukurikirane mu buryo nkubu:  Ikigereki – > Ikilatini – > Icyongereza cya kera – > Icyongereza cya Shakespeare – > Icyongereza kigezweho – > izindi ndimi zigezweho.  Mubyukuri, Bibiliya mu ndimi zose uyumunsi zahinduwe biturutse mururimi rw’umwimerere.  Ku Isezerano Rishya ubusobanuro bugenda butya: Ikigereki – > ururimi rugezweho, no mu Isezerano rya Kera ubusobanuro – > ururimi rugezweho.  Inyandiko shingiro y’ikigereki n’igiheburayo ni ibisanzwe.  Itandukaniro rero muri verisiyo ya Bibiliya rikomoka kuburyo abahanga mu by’indimi bahitamo guhindura interuro mu rurimi basemuramo.

Bitewe n’ubuvanganzo bwagutse bwa kera bwanditswe mu kigereki (ururimi rw’umwimerere rw’Isezerano Rishya), byashobokaga guhindura neza ibitekerezo by’umwimerere n’amagambo y’abanditsi ba mbere. Mubyukuri verisiyo zitandukanye zigezweho zihamya ibi. Nk’urugero, soma uyu murongo uzwi cyane muburyo busanzwe, hanyuma urabona itandukaniro rito mu magambo, ariko guhuriza ku gitekerezo n’ubusobanuro:

(Abaroma 6: 23 muri verisiyo zitandukanye)

Ushobora kubona ko nta kutumvikana hagati y’ubusemuzi – bavuga neza ikintu kimwe  bigatandukanywa gusa n’amagambo yakoreshejwe.

Mu ncamake, ntamwanya cyangwa ubusobanuro byangije ibitekerezo  byagaragaye mu nyandiko za Bibiliya byahishwe kuri twe uyu munsi.  Dushobora kumenya ko Bibiliya uyu munsi ivuga neza ibyo abanditsi banditse icyo gihe.  Ni iby’izewe.

Ni ngombwa kumenya icyo ubu bushakashatsi bugaragaza n’ibyo buterekana.  Ibi ntibigaragaza ko Bibiliya byanze bikunze ko ari Ijambo ry’Imana.  Dushobora kuvuga ko nubwo ibitekerezo by’umwimerere by’abanditsi ba Bibiliya byatugejejweho neza uyu munsi bitagaragaza cyangwa byerekana ko ibyo bitekerezo by’umwimerere byari iby’ukuri kuva mu ntangiriro ( cyangwa ngo bibe bikomoka ku Mana ).  Uko niko kuri.  Ariko gusobanukirwa buziranenge bwa Bibiliya bitanga intangiriro aho umuntu ashobora gutangira gukora iperereza kuri Bibiliya kugirango arebe niba bimwe muribi bibazo nabyo bishobora gusubizwa, no gusobanukirwa icyo ubutumwa buvuga.  Bibiliya ivuga ko ubutumwa bwayo ari umugisha uva ku Mana.  Byagenda bite niba hari amahirwe ko ibi ari ukuri?  Fata umwanya wo kwiga bimwe mu bintu by’ingenzi bya Bibiliya byasobanuwe kuri uru rubuga.  

Byakuwe muri 

1.McDowell, J. Evidence That Demands a Verdict. 1979. p. 42-48

2. Comfort, P.W. The Origin of the Bible, 1992. p. 193 

3.  McDowell, J. Evidence That Demands a Verdict. 1979. p. 40

4. Kenyon, F.G. (former director of British Museum) Our Bible and the Ancient Manuscripts. 1941 p.23

  5. Comfort, P.W. “The Text of the Earliest New Testament Greek Manuscripts”. p. 17. 2001

6. Montgomery, History and Christianity. 1971. p.29

Amateka y’Abayahudi ni ayahe?

Abayahudi ni bamwe mu bantu ba kera cyane ku isi. Amateka yabo yanditswe muri Bibiliya, n’abanditsi b’amateka bo hanze ya Bibiliya, no mu bucukumbuzi. Dufite ibimenyetso byinshi bijyanye n’amateka yabo kuruta ay’ibindi bihugu byose. Turaza gukoresha aya makuru kugirango tuvuge muri make amateka yabo.  Kugirango amateka ya Isiraheli ( ijambo ryo mu Isezerano rya Kera ku bayahudi ) abashe koroha gusonanuka, turakoresha ingengabihe.

Aburahamu: Itangiriro ry’igisekuru cy’umuryango w’abayahudi

Ingengabihe itangirana na Aburahamu. Yahawe isezerano ryo kuzaba inkomoko y’amahanga bivuye kuri we kandi yagiye ahura n’Imana birangira igihe yatanze igitambo cy’umuhungu we Isaka.  Iki gitambo cyari ikimenyetso cyerekana Yesu mu kwerekana ahazaza ko Yesu yari kuzatangwaho igitambo. Ingengabihe irakomeza ahari icyatsi ku ikarita mugihe abakomoka kuri Isaka bari abacakara muri Egiputa. Iki gihe cyatangiye igihe Yosefu, umwuzukuru wa Isaka, yayoboraga Abisiraheli mu Misiri, nyuma baza kuba abacakara.

Mose: Abisiraheli bahinduka Igihugu munsi y’Imana

Mose yavanye Abisiraheli mu Misiri mugihe cy’ Icyorezo cya Pasika, cyashenye Misiri kandi cyatumye Abisiraheli bava mu Misiri bajya mu gihugu cya Isiraheli. Mbere yuko apfa, Mose yatangaje imigisha n’umivumo kuri Isiraheli (igihe ingengabihe iva ku cyatsi ikagera ku muhondo).  Bari kuzahirwa igihe bari kumvira Imana, ariko bagahura n’imivumo igihe batabikoze.  Uyi migisha n’umivumo yagombaga gukurikira abayahudi ubuziraherezo.

Mu myaka magana Abisiraheli babaga mu gihugu cyabo ariko ntibari bafite Umwami, nta nubwo bari bafite umurwa mukuru wa Yeruzalemu – wari uw’abandi bantu muri icyo gihe. Ariko, ku gihe cy’Umwami Dawidi ahagana mu 1000 mbere ya Yesu ibi byarahindutse.

Dawidi ashyiraho Ingoma ya cyami i Yeruzalemu

Dawidi yigaruriye Yeruzalemu ayigira umurwa mukuru we. Yakiriye amasezerano ya Kristo ‘wari kuzaza kandi kuva icyo gihe ku Bayahudi bategereje ko ‘Kristo’ azaza. Umuhungu we Salomo yaramusimbuye maze Salomo yubaka urusengero rwa mbere rw’Abayahudi i Yeruzalemu. Abakomoka ku Mwami Dawidi bakomeje gutegeka imyaka igera kuri 400 kandi iki gihe cyerekanwe mu ubururu ( 1000 – 600 mbere ya Yesu ).  Iki cyari igihe cy’icyubahiro cya Isiraheli – bari bafite umigisha basezeranijwe.  Bari igihugu gikomeye, gifite sosiyete yateye imbere, umuco, n’urusengero rwabo. Ariko Isezerano rya Kera risobanura kandi ko gucumura kwabo kwagendaga kwiyongera no gusenga ibigirwamana muri icyo gihe.  Abahanuzi benshi muri icyo gihe baburiye Abisiraheli ko umuvumo wa Mose wari kuza kuri bo niba badahindutse. Ariko ubu buhanuzi bwarirengagijwe.

Ubuhungiro bwa mbere bw’Abayahudi i Babiloni

Mu maherezo ahagana mu mwaka wa 600 mbere ya Yesu umuvumo warabaye. Nebukadinezari, Umwami ukomeye wa Babiloni yaraje – nkuko Mose yari yarahanuye imyaka 900 mbere yuko yandika mu muvumo we:

Uwiteka azakuzanira igihugu kiva kure … igihugu gikaze – gifite igitinyiro kandi kitubaha abakera cyangwa ngo kigire impuhwe ku bakiri bato. … Bazagota imijyi yose mu gihugu cyose.

Gutegeka kwa kabiri 28: 49 – 52

Nebukadinezari yigaruriye Yeruzalemu, arayitwika, asenya urusengero Salomo yubatse. Nyuma yaje kujyana Abisiraheli mu bunyago i Babiloni. Gusa Abisiraheli bakennye nibo bagumye inyuma. Ibi byasohoje ibyahanuwe na Mose 

Gutegeka kwa kabiri 28: 63b – 64a

Mu myaka 70 rero, igihe cyerekanwe gitukura, Abisiraheli bari mu bunyago hanze y’ubutaka basezeranijwe Aburahamu n’abamukomokaho.

Kuva mu buhungiro ku ngoma y’Abaperesi

Nyuma yibyo, Umwami w’abami w’Abaperesi Silasi yigaruriye Babiloni maze aba umuntu ukomeye ku isi. Yemereye Abisiraheli gusubira mu gihugu cyabo.

Kuba mu Gihugu kimwe cy’Ingoma y’Ubuperesi

Icyakora, ntibari bakiri igihugu cyigenga, muri icyo gihe bari intara mu Bwami bw’Ubuperesi.  Ibi byakomeje imyaka 200 kandi biri mu ibara ryijimye mungenga bihe. Muri kiriya gihe urusengero rw’Abayahudi ( ruzwi ku izina rya Temple ya kabiri ) n’umujyi wa Yeruzalemu byongeye kubakwa.

Igihe cy’Abagereki

Hanyuma Alegizandere mukuru yigaruriye Ingoma y’Ubuperesi maze agira Isiraheli intara yo mu Bwami bw’Ubugereki indi myaka 200. Ibi byerekanwe mu bururu bwijimye.

Igihe cy’Abaroma

Hanyuma Abaroma batsinze Ingoma z’Ubugereki bahinduka ibihangange ku isi. Abisiraheli bongeye kuba intara muri ubu Bwami ibi byerekanwa mu muhondo werurutse. Iki nicyo gihe Yesu yabayeho.  Ibi bisobanura impamvu mu mavanjiri hagaragaramo abasirikare b’Abaroma – kubera ko Abanyaroma bategekaga Abayahudi mu Gihugu cya Isiraheli mu gihe cy’ubuzima bwa Yesu.

Abayahudi bajya mu buhungiro bwa kabiri ku ngoma y’Abaroma

Kuva mu gihe cy’Abanyababuloni ( 600 mbere ya Yesu ) Abisiraheli ( cyangwa Abayahudi nk’uko bitwa ubu ) ntibigengaga kuko bari bari mu bwami bwa Dawidi. Bategekwaga n’abandi Bami.  Abayahudi barabyijujutiye kandi bigometse ku butegetsi bw’Abaroma. Abanyaroma baraza basenya Yeruzalemu ( 70 nyuma ya Yesu ), batwika urusengero rwa 2, maze batwara Abayahudi mu bucakara mu bwami bw’Abaroma. Uku kwari gutwarwa mu bunyago kwa kabiri kw’Abayahudi. Kubera ko Roma yari nini cyane Abayahudi batatanye ku isi yose.

Kandi ubwo nibwo buryo Abayahudi babayeho hafi imyaka 2000: batatanye mubihugu by’amahanga kandi ntibigeze bemerwa muri ibi bihugu. Muri ibi bihugu bitandukanye bahoraga batotezwa cyane.  Uku gutoteza Abayahudi byari byiganje cyane mu burayi bwa gikristo.  Kuva muri Esipanye, mu Burayi bw’Uburengerazuba, mu Burusiya Abayahudi babayeho kenshi mu bihe bibi muri ubwo bwami bwa gikristo. Umuvumo wa Mose wagarutse mu 1500 mbere ya Yesu wari ibisobanuro nyabyo by’ukuntu babayeho.

 65Kandi muri ayo mahanga nta mahoro uzabona, ntuzabona aho uruhurira ibirenge byawe. Ariko Uwiteka azaguherayo umutima uhinda umushyitsi, n’amaso aremba n’umutima wonze.

Gutegeka 28: 65

Imivumo ku bisiraheli bayitejwe kugirango abantu bibaze:

Gutegeka kwa kabiri 29:24

Kandi igisubizo cyari:

 28Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko

Gutegeka 29:28

Igihe gikurikira cyerekana iki gihe cyimyaka 1900. Iki gihe cyerekanwe mumurongo muremure utukura.

Ushobora kubona ko mu mateka y’abayahudi banyuze mubihe bibiri by’ubuhungiro ariko ubuhungiro bwa kabiri bwari burebure kuruta ubuhunzi bwa mbere.

Itsembabwoko ryo mu kinyejana cya 20

Noneho itotezwa ryibasiye Abayahudi byageze ku rwego rwo hejuru ku gihe cya Hitler, abinyujije mu Budage bw’Abanazi, yagerageje gutsemba Abayahudi bose baba mu Burayi. Yari hafi gutsinda ariko yaje gutsindwa kandi abasigaye mu Bayahudi bararokoka.

Ukuvuka gushya kwa Isiraheli ya none

Gusa kuba hari abantu bigaragaje ko ari ‘Abayahudi’ nyuma y’imyaka myinshi amagana badafite igihugu kidasanzwe. Ariko ibi byatumye amagambo ya nyuma ya Mose, yanditswe hashize imyaka 3500, aba impamo.  Mu 1948, Abayahudi, binyuze mu Muryango w’abibumbye, babonye kuvuka gushya kudasanzwe kwa leta ya Isiraheli ya none, nkuko Mose yari yaranditse ibinyejana byinshi mbere:

 3Uwiteka Imana yawe izagarura abawe bajyanywe ari imbohe, ikubabarire, isubire guteranya abawe ibakuye mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarabatatanirijemo. 4Niba abirukanywe bawe bazaba ku mpera y’isi, ni ho Uwiteka Imana yanyu izabakura ngo ibateranye, ni ho izabatarura.

Gutegeka kwa kabiri30: 3 – 4

Byari bitangaje kandi kuva iyi leta yubatswe nubwo hari abatayemeraga. Byinshi mu bihugu biyikikije byateguye intambara yo kurwanya Isiraheli mu 1948 … mu 1956 … mu 1967 na mu 1973. Isiraheli, igihugu gito cyane, akenshi cyarwanaga n’ibihugu bitanu icyarimwe. Nyamara ntabwo Isiraheli yarokotse gusa, ahubwo uturere twayo twariyongereye. Mu ntambara yo mu 1967, Abayahudi bongeye kwigarurira Yeruzalemu, umurwa mukuru wabo w’amateka Dawidi yari yarashinze mu myaka 3000 ishize.  Ingaruka zo gushyiraho leta ya Isiraheli, n’ingaruka zatewe n’izi ntambara byateje kimwe mu bibazo bya politiki bitoroshye ku isi yacu muri iki gihe.